Kigali

Knowless agiye gutaramira urubyiruko rwa Kigali mu gusoza 2024

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2024 11:34
0


Umuhanzikazi Butera Knowless ari mu myiteguro yo gutaramira no kuganiriza cyane cyane urubyiruko n’abandi bazitabira igitaramo cy’urwenya cya ‘Gen-z Comedy’ kizaba icya nyuma kizaba kibaye muri uyu mwaka wa 2024.



Ibi bitaramo bisanzwe biba kabiri mu kwezi. Ndetse, bihuriza hamwe abanyarwenya bakomeye mu Rwanda ndetse n’abo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. 

Muri uyu mwaka, abanyarwenya bakomeye basusurukije abantu, ndetse ni na bwo habayemo igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ishize bitegurwa.

Bisanzwe bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ari naho Knowless azatamira abakunzi be tariki 26 Ukuboza 2024.

Azatanga ikiganiro mu gace ko kuganira n’umutumirwa kazwi nka “Meet me Tonight”, ndetse azahabwa n’umwanya wo gutaramira abakunzi be.

Azabataramira nyuma y’iminsi micye ishize avuye i Kampala muri Uganda, aho yataramiye amagana y’abantu mu gitaramo yahuriyemo na Vampino bakoranye indirimbo ‘Byemere’ imaze imyaka 13 isohotse.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Knowless yavuze ko azagaruka cyane ku rugendo rwe rwo gukora umuziki, ibicantege yahuye nabyo, ndetse agire inama urubyiruko uburyo bakwiye kwitwara mu buzima, no gusoza neza umwaka.

Yavuze ko yiteguye kubataramira, ndetse no kubaganiriza. Ati “Ibintu bizabera hariya ni agaseke gapfundikiye. Icyo nzicyo ni uko nishimiye kuzaba ndi mu gitaramo cy’abashimye, kuri uriya munsi, ariko ibintu byose birashoboka, yaba ari ukubaririmbira, kubaganiriza n’ibindi.”

Muri uyu mwaka, Gen-z Comedy yahaye cyane urubuga rw’abanyarwenya bo mu Rwanda barigaragaza barimo ‘Pilate’, ‘Umushumba’, Rusine Patrick, Kadudu, Kampire na Manzere, Eric w’i Rutsiro n’abandi. 

Ariko kandi banatumiye abanyarwenya mpuzamahanga nka Kigingi wo mu Burundi, Dr Okello wo muri Uganda n’abandi banyuranye.

Butera Knowless yatumiwe muri Gen-Z Comedy, nk’umutumirwa uzaba uherekeje 2024 y’ibi bitaramo

Knowless yatangaje ko yiteguye kuganiriza no gutaramira urubyiruko rwitabira ibi bitaramo 

Iki gitaramo kizaba ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024 muri Camp Kigali, ari nacyo cya nyuma muri uyu mwaka 


Knowless yaherukaga i Kampala mu gitaramo yakoreye nyuma y'imyaka irindwi ishize 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OYA SHAN' YA BUTERA KNOWLESS

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND